Ibiganiro by’Intumwa ya Amerika na Visi Perezida byibanze ku biganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Guverinoma y’u Burundi igomba gutangiza.
Sindimwo yaboneyeho umwanya wo gusobanura ibibazo cy’umutekano na politiki byabaye agatereranzamba muri iki gihugu guhera igihe amatora ya Perezida yarangiriye; yibutsa ko leta irajwe ishinga no kugarura amahoro n’umutekano kandi asaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira uruhare muri ibi bikorwa.
Ambasaderi w’u Rwanda na Visi Perezida baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.
Nk’uko inkuru dukesha Ibiro bya Perezida wa Repubulika mu Burundi ibitangaza, u Rwanda n’Uburundi nk’ibihugu bituranyi ngo bigomba kubana mu mahoro n’amakimbirane avutse agakemukira mu biganiro.
Hashize igihe mu Burundi harangwa umutekano mucye aho abatari bacye bamaze kuhatakariza ubuzima, abibasirwa cyane bakaba ari abatavuga rumwe n'ubutegetsi.





Ibitekerezo 0