00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Visi Perezida yasobanuye icyatumye ahunga ubutegetsi bwa Nkurunziza

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 25 June 2015 saa 05:21
Yasuwe :

Nyuma yo guhunga igihugu mu cyumweru gishize, Visi perezida wa kabiri w’u Burundi Gervais Rufyikiri yasobanuye icyatumye ahunga ndetse anahamagarira Perezida Petero Nkurunziza kureka kwiyamamariza manda ya gatatu.

Nk’uko France24 ibitangaza, Rufyikiri wahungiye mu Bubiligi ku wa gatatu yavuze ko yahunze nyuma yo kubona ubutumwa bumutera ubwoba kuko yakomeje kugaragaza ko adashyigikiye ko Nkurunziza ayobora indi manda.

Yagize ati ”Nahunze kubera ko ntashoboraga gukomeza kwihanganira imyitwarire ya perezida n’ubushake bwe bwo gukomeza kuyobora abarundi mu nzira zinyuranyije n’amategeko.”

Visi Perezida wa kabiri w'u Burundi Gervais Rufyikiri

Uyu mugabo akigera mu Bubiligi akaba yahise ahamagarira Nkurunziza gushyira imbere inyungu z’Abarundi imbere akareka gukomeza kwifuza kuyobora manda ya gatatu kuko binyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Amakuru aturuka muri perezidanse y’u Burundi na yo yemeje ko yabonye ibaruwa ya Rufyikiri ndetse ko ubu ari mu gihugu cy’u Bubiligi.

Kuva muri Mata 2015, igihugu cy’u Burundi hari imyigaragambyo y’abadashyigikiye manda ya gatatu ya Nkurunziza aho bavuga ko binyuranyije n’Itegeko Nshinga ndetse n’amasezerano y’amahoro yasinywe mu 2006.

Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abajyanama b’uturere ateganyijwe kuwa 29 kamena naho ay’umukuru w’igihugu azaba ku itariki 15 Nyakanga 2015.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages