00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu mateka, umugore agiye kuyobora Ibirwa bya Maurice

Yanditswe na

Kwizera Sam

Kuya 3 June 2015 saa 09:46
Yasuwe :

Ibirwa bya Maurice biherereye mu nyanja y’u Buhinde bigiye kwinjira mu mubare w’ibihugu biyobowe n’abagore ku isi nyuma yo gutorwa kwa Ameenah Gurib-Fakim.

Ameenah Gurib-Fakim w’imyaka 56 yatowe n’inama idasanzwe y’Abaminisitiri nyuma y’aho kuwa Gatanu w’icyumweru gishize Kailash Purryag wayoboraga ibi birwa yeguye.

Abadepite muri iki gihugu bari mu biruhuko bazaterana mu nteko idasanzwe ku munsi w’ejo kugira ngo kugira ngo bemeze ibyakozwe n’Abaminisitiri bayobowe na Minisitiri w’Intebe Anerood Jugnaut.

Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi na bo bavuze ko bazamwemeza nk’uko umukuru wabo Paul Bérenger nkuko bikomeza bitangazwa na AFP.

Ku wa gatanu tariki 05 Kamena 2015 nibwo Ameenah Gurib-Fakim azarahira akazaba kandi abaye umugore wa mbere uyoboye ibi birwa kuva tariki ya 12 Werurwe 1968, ubwo byabonaga ubwigenge.

Yize ibijyanye n’ubutabire (Chimie Organique) akaba kandi yaragiye ahabwa ibihembo Mpuzamahanga binyuranye nka Prix L’Oréal-Unesco ndetse akorera ibigo bikomeye ku Isi birimo Banki y’Isi aho yakoze nk’impuguke.

Abandi bagore bayobora ibihugu, barimo Ellen Johnson-Sirleaf uyobora Liberia, Angela Merkel mu Budage, Cristina Fernandez de Kirchner wa Argentine, Dalia Grybauskaite wa Lithuania, Dilma Rousseff muri Brasil, Atifete Jahjaga muri Kosovo, Catherine Samba-Panza wa Centrafrique, Michelle Bachelet wa Chili, Simonetta Sommaruga w’u Busuwisi na Kolinda Grabar-Kitarovic wa Croatia n’abandi.

Yabonye ibihembo byinshi kubera ubuhanga bwe mu bijyanye n'ubutabire

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages