Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Dramane Ouattara yemeje ko uwari Perezida wa Burkina Faso Blaise Compaoré umaze amasaha make ahiritswe ku butegetsi nyuma agatangaza ko yeguye, yamaze kugera muri Côte d’Ivoire, aho ari hamwe n’umuryango we.
RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko Blaise Compaoré yageze muri Côte d’Ivoire ku mugoroba wo ku wa Gatanu agacumbikirwa mu nzu ya Leta isanzwe icumbikira abashyitsi bagandereye icyo gihugu.
Itangazo rya perezida wa Côte d’Ivoire rije nyuma y’amakuru yaturukaga hirya no hino avuga ko Blaise Compaoré ari muri icyo gihugu nubwo nta muyobozi wari wabyemeje.
AFP ivuga ko abaturage bo mu murwa mukuru Yamoussoukro bari bavuze ko babonye imodoka nyinshi zirenga 30 zerekeza kuri iyo nzu byemejwe ko acumbikiwemo ndetse n’abakozi bo mu ihoteli yo mu murwa mukuru bavuga ko bamushyiriye ibyo kurya mu ijoro ryo kuwa Gatanu no mu gitondo cyo kuwa Gatandatu.
Iyo nzu isanzwe yakira abashyitsi bakomeye bagendereye Côte d’Ivoire, ituranye n’inzu y’uwahoze ari perezida w’icyo gihugu Houphouët Boigny.
Iyi nzu kandi bayita Giscardium kuko umuyobozi wayicumbikiwemo bwa mbere ari Valéry Giscard d’Estaing wabaye perezida w’u Bufaransa, wasuye icyo gihugu mu myaka ya 1970.
Blaise Compaoré yatsuye umubano na Côte d’Ivoire igihe yari ku butegetsi nubwo uwari Perezida w’icyo gihugu Laurent Gbagbo yigeze kumushinja ko yateye ingabo mu bitugu inyeshyamba zamurwanyaga nyuma y’uko bagerageza kumuhirika ku butegetsi mu mwaka wa 2002. Arikoicyo gihe ntibyabujije ko Blaise aba umuhuza w’izo mpande zombi muri ayo makimbirane.
AFP kandi yemeza ko Chantal Compaoré, umugore wa Blaise Compaoré, we yari amaze iminsi ari muri Côte d’Ivoire dore ko ngo ariho yavukiye.



















TANGA IGITEKEREZO