Aya matora y’umukuru w’igihugu azabera rimwe n’ay’Abadepite, ayi’intara n’ay’uturere ku itariki ya 28 Ukuboza 2025. Muri rusange ku mwanya wa Perezida hazahatana abakandida barindwi mu icumi bari bemejwe n’urukiko rw’ikirenga.
Abakandida barindwi mu 10 bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga, barimo Perezida uri ku butegetsi, Faustin-Archange Touadéra, ushaka manda ya gatatu yikurikiranya. Harimo abahoze ari ba Minisitiri w’Intebe babiri, Anicet-Georges Dologuélé uhagarariye ishyaka URCA na Henri-Marie Dondra uhagarariye ishyaka UNIR.
Harimo Eddy Symphorien Kparekouti uhagarariye ishyaka PUR, Serge Ghislain Djori, uhagarariye ishyaka CAPNCA, Marcelin Yalimendé, umukandida wigenga na Aristide Briand Reboas uhagarariye ishyaka PCD.
Harimo kandi abakandida batatu batemejwe kubera impamvu z’amategeko, zirimo kuba bafite ubwenegihugu bubiri no kutuzuza ibisabwa n’amategeko byose.
Bamwe mu bagenzuzi bavuga ko hari aho byagaragaye nk’icyemezo cya politiki, kigamije kugabanya umwuka mubi no guha ikizere abaterankunga basaba amatora arimo bose.
Perezida Touadéra ni we uhabwa amahirwe menshi, cyane cyane nyuma y’aho Komisiyo Ishinzwe Amatora muri Centrafrique yatangaje ko hatowe umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye, rigena ko manda ya Perezida igomba kuva ku myaka itanu ikagera kuri irindwi ndetse akaba yemerewe kuyobora igihe kirenze manda ebyiri. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamwe bahisemo kureka kwiyamamaza.
Umutekano
Ku bijyanye n’umutekano muri Centrafrique, uhagaze neza by’umwihariko muri Bangui no mu nkengero zayo nubwo hamwe na hamwe mu Burengerazuba no mu nkengero z’imipaka hari ibibazo bikunda kuhumvikana.
Iki gihugu giherutse kandi gusinya amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono mu mezi ashize hagati y’ubutegetsi n’imitwe yitwaje intwaro yo mu Majyaruguru n’Uburasirazuba.
Gusa hari Ingabo ziri mu butumwa bwa MINUSCA mu gace ka Bria harimo n’ingabo z’u Rwanda zoherejweku masezerano hagati y’ibihugu byombi.
Mu 2014 ni bwo Ingabo z’u Rwanda zageze muri Repubulika ya Centrafrique mu bikorwa byo kubungabunga umutekano nyuma y’intambara z’urudaca zadutse mu 2012, mu nshingano bakora zirimo kurinda abasivile, ibikoresho bya Loni, kurinda Umukuru w’Igihugu n’umuryango we, urugo rwe n’ibindi.
Muri Gashyantare 2025, u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique binyuze muri minisiteri z’umutekano, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gushimangira umutekano hagati y’ibihugu byombi.
Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, mu Ugushyingo 2025 ubwo yagiriraga uruzinduko mu Rwanda bimwe mu byo yaganiriye na Perezida Paul Kagame harimo ibibazo by’umutekano mu matora ateganyijwe muri icyo gihugu no gukomeza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Touadéra yifashishije imbuga nkoranyambaga by’umwihariko urukuta rwe rwa X ku munsi wakurikiyeho yagize ati “Ejo hashize i Kigali, nahuye na Perezida Paul Kagame tuganira ku mutekano mu matora ateganyijwe ku wa 28 Ukuboza no gushyira imbaraga mu bucuti n’imikoranire hagati y’ibihugu byacu. Ubufasha bw’u Rwanda no kwiyongera kw’ishoramari muri Centrafrique bishimangira ubufatanye bukomeye.”
Amatora aheruka mu 2020, yaranzwe n’umutekano muke n’igitutu cy’imitwe yitwaje intwaro, gusa Ingabo za MINUSCA ziri mu butumwa zari ziryamiye amajanja, bituma abaturage bitabira. Perezida Faustin-Archange Touadéra ni we watsinze ku majwi 53,16%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!