Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu watangaje ko abasirikare batatu bashyigikiwe n’ubuyobozi bw’umutwe witwaje intwaro w’Aba-Fulani, bagabye igitero mu mudugudu wa Ngarbuh tariki ya 14 Gashyantare 2020, barasa abaturage 21 barimo abana 13.
Leta ya Cameroun yabanje guhakana ubu bugizi bwa nabi gusa nyuma yo gushyirwaho igitutu n’amahanga, n’iperereza ryakozwe bitegetswe na Perezida Paul Biya, iza kubyemera.
Uru rubanza rwatangiye mu 2020, umwanzuro warwo uratinda kubera ko rwasubitswe kenshi bitewe no kutumvikana hagati y’abacamanza n’ababuranyi.
Ku wa 19 Gashyantare 2026, urukiko rwa gisirikare rwemeje ko aba basirikare bishe aba baturage, barabasahura, banabatwikira inzu. Ni ho rwahereye rubakatira ibihano bitandukanye.
Abanyamategeko b’imiryango y’abishwe bagize bati “Sgt Baba Guida yakatiwe igifungo cy’imyaka umunani. Jandarume Haranga Gilbert yakatiwe igifungo cy’imyaka 10. Cpl Sanding Sanding yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu.”
Umwe mu banyamategeko bunganira imiryango y’abishwe, Sother Menkem, yavuze ko ibihano byahawe aba basirikare byoroheje cyane ugereranyije n’ibyaha bakoze kuko yatekerezaga ko bakatiwe igifungo kirenga imyaka 30.
Yagize ati "Natekerezaga ko nibura bakatirwa imyaka 30 y’igifungo cyangwa ikarenga kuko bahungabanyije umutekano w’abaturage."
Mu bihugu byinshi ku Isi, na Cameroun irimo, uwahamijwe icyaha cyo kwica yabigambiriye akatirwa igifungo cya burundu. Hari n’aho akatirwa igihano cy’urupfu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!