Dominic Ongwen uvuga ko ari umuyobozi ukomeye mu mutwe w’inyeshyamba urwanya Leta ya Uganda LRA (Lord’s Resistance Army) yishyikirije ingabo za Amerika wjo hashize ku ya 6 Mutarama 2015.
Inkuru ya BBC iravuga ko Dominic Ongwen yishyikirije ingabo za Amerika n’ubundi yari asanzwe ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera ibyaha byo mu ntambara byibasiye inyoko muntu.
Mu 2005 byavuzwe ko Ongwen yiciwe mu mirwano n’ingabo za Uganda n’abayobozi ba LRA barabyemeza ariko nyuma ICC ivuga ko igikumwe (fingerprints) n’uturemangingo by’uwo murambo bitari ibye.
Umuvugizi w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika Jen Psaki yavuze ko Ongwen yari ashinzwe akazi ko gushishikariza abantu kwinjira muri LRA.
Psaki yongeyeho ko iperereza rigikomeje ngo harebwe koko niba uwo wishyize mu maboko y’Ingabo ari Ongwen koko , kuko abaye ariwe umutwe wa LRA waba uri mu marembera.
Mu mwaka wa 2013, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho miyoni eshanu z’amadorali ya Amerika nk’igihembo ku muntu uzashobora gutanga amakuru yaho abayobozi ba LRA, Joseph Kony, Dominic Ongwen na Okot Odhiambo baherereye.
Uwo mugabo wishyikirije ingabo yavuze ko ari mubashimuswe na LRA ari umwana muto.
Hashize imyaka 20 umutwe w’inyeshyamba ushaka ko Leta ya Uganda igendera ku mategeko Icumi y’Imana uyobowe na Joseph Kony uvutse.
Uwo mutwe w’inyeshyamba ubarirwa hagati y’abantu 200 na 500 bagenda bihishahisha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo ndetse no muri Repubulika ya Centrafrica.
Joseph Kony uyoboye izo nyeshyamba nawe ashakishwa na ICC ngo akurikiranweho ibyaha byo gushyira abana mu gisirikare, gufata abagore ku ngufu n’ibindi.


















TANGA IGITEKEREZO