Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’inama yateraniye i Accra muri Ghana ku wa Kane, tariki ya 3 Gashyantare 2022.
Izo ngabo zizoherezwa zigamije kuburizamo izindi Coup d’Etat zishobora kugeragezwa mu minsi iri imbere.
Ingabo za CEDEAO si ubwa mbere zaba zigiye muri Guinée-Bissau kuko zagiyeyo mu 2012 nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi kugeza mu 2020.
Nubwo ingabo za CEDEAO zigiye koherezwa, Perezida Umaro Sissoco Embaló, yatangaje ko umutekano wagarutse mu gihugu nyuma y’igeragezwa rya coup d’Etat ryabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!