Muri Mata uyu mwaka, Abasirikare 14 bari mu bagize igikorwa cyiswe Sangaris cyo kubungabunga amahoro i Bangui barezwe ibyaha byo gufata ku ngufu abana bakiri bato babashukisha ibyo kurya birimo na za bombo, batatu muri abo basirikare bahise bamenyekana.

Ibi bikorwa byo gufata ku ngufu byakorewe ku kibuga cy'indege M'Poko cya Bangui.
Minisitiri w'Ingabo w'u Bufaransa, Jean-Yves Lle Drian, yari yaramenyeshejwe iby'ibi bikorwa byo gufata ku ngufu abana kw'ingabo z'Abafaransa muri Nyakanga 2014.
Bivugwa ko icyo gihe yahise asaba ubucamanza gukora iperereza kuri ibyo bikorwa.

Ubucamanza bwa Centrafrique bwagaragaje kutishimira kuba butarigeze bumenyeshwa ibirebana n'ikorwa ry'iperereza kuri ibi byaha kuva mu mwaka ushize, ku buryo ku ruhande bwarwo muri Gicurasi uyu mwaka bwemeje ko bugiye gukurikirana abo basirikare b'Abafaransa bashinjwa.

Si ubwa mbere Abasirikare b'Abafaransa bavugwaho ibikorwa byo gufata ku ngufu kuko no mu Rwanda mu gihe cya Jenoside bagiye bashinjwa na bamwe mu batutsikazi kuba barabafashe ku ngufu.