Umuvugizi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Amatora muri Centrafrique (Autorité des élections nationales centrafricaine ‘ANE’) , M. Julius Rufin Ngouadé-Baba, yatangaje ko iri subikwa ry’amatora y’Umukuru w’Igihugu ritewe n’ibibazo biri mu mitegurire yayo.
Mu minsi ishize, Urukiko rw’Ikirenga rwa Centrafrique rwemeje ko abakandida babiri, Anicet Georges Dologuélé wagize amajwi 23,7% na Faustin Archange Touadéra ufite 19%, aribo batsinze icyiciro cya mbere cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku itariki 30 Ukuboza 2015.
Ibyavuye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko byo byateshejwe agaciro kubera ibibazo bisaga 400 uru rukiko rwagejejweho bigaragaza ko aya matora ataciye mu mucyo, nkuko le Monde dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Ayo matora yabaye mu gihe iki gihugu gifite ibibazo by’umutekano, dore ko igice kinini cy’iki gihugu cyigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro. Ariko kandi ngo gutora bigamije kuvana igihugu mu bihe bibi by’imvururu kimazemo imyaka itatu, kuva Perezida Bozizé yahirikwa ku butegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO