00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Centrafrique: Ambasaderi w’u Bufaransa yahamagajwe igitaraganya

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 29 November 2013 saa 09:52
Yasuwe :

Uwari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Repubulika ya Centrafrique, Serge Mucetti, yakuwe muri icyo gihugu igitaraganya kandi amakuru aravuga ko atazongera gusubira i Bangui.
Ikinymakuru Jeune Afrique kivuga ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Laurent Fabius, mu cyumweru gishize yasabye Serge Mucetti kugaruka byihuse mu Bufaransa.
Kugeza ubu ntawigeze atangazwa nk’uzamusimbura, hagati aho ariko ingabo z’Abafaransa zigiye gutanga ubufasha mu kugarura amahoro muri Centrafrique (…)

Uwari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Repubulika ya Centrafrique, Serge Mucetti, yakuwe muri icyo gihugu igitaraganya kandi amakuru aravuga ko atazongera gusubira i Bangui.

Ikinymakuru Jeune Afrique kivuga ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Laurent Fabius, mu cyumweru gishize yasabye Serge Mucetti kugaruka byihuse mu Bufaransa.

Kugeza ubu ntawigeze atangazwa nk’uzamusimbura, hagati aho ariko ingabo z’Abafaransa zigiye gutanga ubufasha mu kugarura amahoro muri Centrafrique ziri mu nzira zerekeza mu murwa mukuru wa Bangui.

Serge Mucetti wari ufite icyicaro gikuru mu murwa mukuru wa Bangui, yahawe umwanya wo kuba Ambasaderi mu 2012 ubwo Perezida François Hollande yatorerwaga kuyobora u Bufaransa.

Politiki y’u Bufaransa muri Centrafrique yafashe indi sura, ubwo u Bufaransa bwiyemezaga kohereza ingabo zabwo muri icyo gihugu kimaze igihe kivugwaho ko gishobora kubamo Jenoside haramutse nta gikozwe.

Ku wa 24 Werurwe, ubwo Perezida François Bozizé yakurwaga ku butegetsi, Ambasade y’u Bufaransa yagawe uburyo yitaye ku micungire y’abafaransa bari muri Centrafrique.

Tubibutse ko mu minsi ishize Ikinyamakuru Independent cyo mu Bwongereza cyanditse ko u Bufaransa bugiye kohereza ingabo 1000 muri Repubulika ya Centrafrique guhagarika ibindi bisa n’ibyabereye mu Rwanda; ibi bikaba bibaye mu gihe intambara irimo gututumba hagati y’abakirisito n’abayisilamu bo muri Centrafrique.

Mbere yaho kandi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Laurent Fabius yari yaburiye ko muri Centrafrique hashobora kubera Jenoside mu gihe Loni na yo ikomeje kohereza ibihumbi by’abasikare muri icyo gihugu, mu rwego rwo guhosha amakimbirane avugwa hagati y’amoko n’imyemerere.

Serge Mucetti wari Ambasaderi w'u Bufaransa muri Centrafrique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages