Umuryango utegamiye kuri Leta” Save The Children” rwashyize hanze icyegeranyo cyerekana ko abana bagera ku 10000 binjijwe mu gisirikare muri Repubulika ya Centrafrique.
Save The Chilren ivuga ko umubare w’abana binjizwa mu gisirikare wikubye inshuro enye mu myaka ibiri.
Ikinyamakuru Oeil d’Afrique kivuga ko abana b’abakobwa n’abahungau batajya mu gisirkare ku buryo bumwe, ahubwo ko hari abakijyanwamo ku ngufu , n’abakijyamo ngo babone uburinzi, amafunguro n’imyambaro.
Umuryango Save The children uvuga ko hari n’abana binjira mu gisirikare batarageza n’imyaka 8 bagatozwa guhorera imiryango yabo n’ubundi bugome.
Imiryango itegamiye kuri Leta ihangayikishijwe cyane n’uburyo abo bana bazasubizwa mu buzima busanzwe kuko harimo n’aberekwa ibikorwaby’ubugome bibahahamura bigatuma bagira imitekerereze ya kinyamwaswa.
Save The Children itinya ko abo bana bazatereranwa n’imiryango yabo kubera ibikorwa bakoreshwa .
Imyivumbagatanyo muri Centrafrique yatangiye mu 2012 ubwo umutwe wa Seleka watangiye guhandana n’ingabo za Leta ya Francois Bozize bamara kwigarurira ubutegetsi nabo bagatangira kurwana biremyemo imitwe ibiri, uwa Seleka wa Kiyisiramu n’uwa Anti-Balaka wa Gikirisitu.



















TANGA IGITEKEREZO