Aba bakandida bagaragaje impungenge zabo ndetse banatanga ingero z’uburyo mu duce tumwe na tumwe two mu Mujyi wa Bangui itangwa ry’amakarita y’itora ryakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nk’uko BBC ibitangaza, aba bakandida baratunga agatoki bamwe mu bayobozi b’urwego rushinzwe gutegura amatora (ANE) kuba ari bo babifitemo uruhare.
Uru rwego ariko rwo rwatangaje ko ibi bivugwa n’aba bakandida ari ibihuha bidafite ishingiro ndetse rusaba ko batanga ibimenyetso bifatika by’ahabaye uburiganya mu itangwa ry’amakarita.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe ku itariki ya 30 Ukuboza 2015.
Ibikorwa byo kwiyamamaza birarangira kuri uyu wa 28 Ukuboza.
Kuva mu 2013 Centrafrique yagiye mu mvururu nyuma y’aho uwari Perezida François Bozizé ahiritswe ku butegetsi n’umutwe wa Séléka na wo waje kuvanwa ku butegetsi n’ingabo z’u Bufaransa mu ntangiriro za 2014 hagashyirwaho inzibacyuho.
Kuba iki gihugu cyugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo ubukene ntibyabujije abaturage kwitabira ku bwinshi kwiyandikisha kuri lisiti y’itora nk’ikimenyetso cy’uko bifuza kwishyiriraho ubuyobozi bibonamo.



















TANGA IGITEKEREZO