Ibyatangajwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa mbere ntibitandukanye cyane n’ibyari byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora aho Dologuélé aza ku mwanya wa mbere n’amajwi 23,7% akurikiwe na Touadéra ufite 19%. Aba bombi bakazahatana mu cyiciro cya kabiri cy’amatora kugira ngo hatorwemo uzaba Perezida.
Abandi bakandida baje ku myanya ikurikira, ni Kolingba ufite amajwi 12% na Ziguélé ufite 11.4%.
RFI,yavuze ko mu gihe ibyavuye mu matora ya perezida byemejwe, Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko nyuma yo kwiga ibibazo bisaga 400 rwagejejweho bigaragaza ko amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko atagenze neza rwafashe umwanzuro w’uko azasubirwamo.
Mu gihe hagitegerejwe indi tariki y’icyiciro cya mbere cy’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’icyiciro cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu, Guverinoma y’inzibacyuho ni yo izakomeza kuyobora.



















TANGA IGITEKEREZO