00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Centrafrique:Icyiciro cya mbere cy’amatora cyaranzwe n’ituze

Yanditswe na

Umukunzi Denyse

Kuya 31 December 2015 saa 07:14
Yasuwe :

Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’ay’umukuru w’igihugu muri Centrafrique yabaye ku wa 30 Ukuboza 2015, icyiciro cya mbere cyaranzwe n’ituze nyuma yuko yagiye yigizwa inyuma.

Icyiciro cya mbere kirangiye Abaturage bo muri iki gihugu bafata nk’igikomeye kandi bakitezeho kugarura amahoro nyuma y’imyaka itatu bari mu mvururu ndetse no mu bibazo bya politike.

Ku biro by’itora wasangaga hari umurongo munini w’abategereje gutora, hari aho bari bagitora ku mugoroba mu gihe abandi bari bafunze gusa amatora akorwa kandi asozwa mu mutuzo.

RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko ku ikubitiro aya matora atangira mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo hagiye hagaragara ibibazo bitandukanye byatumye amatora atangira atinze birimo gutinda kuhagera kw’ibikoresho by’itora, abaturage bajyaga aho bibarurije bagasanga atariho amakarita yabo ari, imirongo miremire y’abategereje gutora, abayobozi b’ibiro by’itora bangaga ko bamwe mu bahagarariye amashyaka binjira n’ibindi gusa nta kibazo cy’umutekano kigeze kiharangwa.

Urwego rw’igihugu rushinzwe amatora, Autorité nationale des élections (ANE) muri Centrafrique rwatangaje ko rwaboneye isomo mu matora ya referandumu aheruka kuba ku wa 13 Ukuboza 2015 aho amajwi menshi yaburijwemo bitewe n’amakosa yagiye agaragaramo, gusa ababiteye bakaba barahagaritswe bakaba bashimangira ko aya matora yagenze neza kuko nubwo hagaragaye ikibazo cy’ibikoresho byatumye amatora atinda gutangira no kurangira ariko yitabiriwe ku bwinshi kandi umutekano wari wose.

Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora bizatangazwa mu byumweru bibiri biri mbere.

Aya matora abaye mu gihe iki gihugu gifite ibibazo by’umutekano dore ko igice kinini cy’iki gihugu cyigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro, abahatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu bari 30 naho abakandida 1600 ni bo bahataniraga kujya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Centrafrique, amatora y'icyicro cya mbere yabaye mu ituze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages