Umuvugizi wa Loni, Farhan Haq yatangaje ko abo bana basambanyijwe hagati y’umwaka wa 2014 na 2015.

Guverinoma ya Congo yahawe iminsi icumi ngo ifate icyemezo cyo gukora iperereza ku basirikare bayo, bitaba ibyo igahitamo niba Loni igomba kuryikorera.

Kugeza ubu , Loni yafashe icyemezo cyo kwirukana abasirikare ba Congo Brazaville 120 bari muri MINUSCA, bakekwaho gusambanya abana.

Abo basirikare bagomba gutaha iwabo guhera tariki ya 25 Gashyantare 2016.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yanditse ko ibi bikorwa bikomeje gusiga isura mbi abasirikare ba Loni bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi, by’umwihariko muri Centrafrique.

Ku bantu 69 bagiriwe ihohoterwa babaruwe na Loni mu bihugu 16 ifitemo ingabo mu butumwa bw’amahoro, abagera kuri 22 ni abahohotewe n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique (Minusca).

Ingabo za Loni mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique
Ingabo za Loni mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique