00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Centrafrique: Minusca na ba Ambasaderi berekeje ahigaruriwe na ‘Nyagasani w’Intambara’

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 18 December 2015 saa 08:19
Yasuwe :

Itsinda rya ba Ambasaderi ndetse n’Umuyobozi w’ingabo za Minusca zibungabunga umutekano w’abasivile muri Centrafrique, kuri uyu wa 16 Ukuboza, berekeje mu gace kigaruriwe na Nourredine Adam uzwi ku izina ry’irihimbano ‘Nyagasani w’Intambara’utavuga rumwe n’ubutegetsi, wahungabanyije amatora ya referendum ku Cyumweru.

Aba bayobozi bagiye muri aka gace mu rwego rwo kugarurira icyizere abaturage ko amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba tariki ya 27 Ukuboza, azaba mu mutekano.

Aka gace kitwa Kaga Bandoro, kigaruriwe Nourredine Adam, umuyobozi w’ishyaka riharanira impinduka no gukunda igihugu (FPRC). Abayobozi baho bakaba batizeye umutekano mu matora asigaje iminsi mike ngo abe,cyane cyane bagendeye ku kuba mu matora ya referendumu abantu bitwaje intwaro barayahungabanyije.

Umuyobozi wa perefegitura ya Bamingui Bangoran, Abdoulaye Mahamat, yabwiye Radio mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ko mu gihe cy’amatora ya referendumu, abantu bitwaje intwaro barashe mu kirere, banatera ibisasu byo mu bwoko bwa gerenade.

Ati’’ Bwari uburyo bwo gutera ubwoba abaturage. Dushobora kureba ikindi twakora kuko tudashoboye guhangana na bo.Hakenewe gufatwa izindi ngamba zo kurinda abaturage. Dutegereje byinshi ku ngabo za Minusca, ndetse hakaza n’izindi nyinshi zibungabunga amahoro. »

Muri urwo rugendo, uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique,Parfait Onanga,yaboneyeho umwanya wo gutangaza ingamba zikomeye, zirimo no kwaka ku ngufu ibirwanisho abarwanyi bo mu mijyi ya Kaga Bandoro na Ndélé.

Kuri we, ubu ni ubutumwa nyabwo bugenewe abarwanyi bitwaje intwaro.
Oninga yanavuze ko amatora y’umukuru w’igihugu atazagenda nk’aya referendumu, kuko ingabo za Minusca zizaba zicunga umutekano kugira ngo amatora abe mu mutuzo.

Amatora ya Referendumu yari yarogowe n'abo mu mutwe wa 'Nyagasani w'Intambara'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages