00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Centrafrique:Nourredine Adam utavuga rumwe n’ubutegetsi yashinze Leta yigenga

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 16 December 2015 saa 10:49
Yasuwe :

Nyuma yo kugerageza guhungabanya amatora mu bice bitandukanye by’igihugu, Nourredine Adam, umuyobozi w’ishyaka riharanira impinduka no gukunda igihugu (FPRC) ritavuga rumwe na Leta ya Centrafrique yashinze Leta yigenga mu Majyaruguru y’uburengerazuba bw’iki gihugu ayita repubulika ya Logone.

Afatanyije n’abarwashyaka ba FPRC, Adam yatangaje kuri uyu wa 15 Ukuboza 2015 ko agace gasanzwe kari mu maboko yabo gahindutse Leta yigenga, ashinga ibendera rishya rifite amabara y’umuhondo, umukara n’icyatsi n’inyenyeri y’umweru hagati; ibendera ryazamuwe mu Mujyi wa Ndélé.

Umuvugizi w’ishyaka FPRC, Moussa Terap yabwiye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko bahisemo guhindura aka gace ko mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Centrafrique Leta yigenga kugira ngo kabashe kugira amahoro kuko babona inzira yo kugarura amahoro mu gihugu isa n’iyananiranye.

Minisitiri ufite mu nshingano ze aka gace, Walidou Bachir yavuze ko Leta idashobora kwirengagiza ikibazo nk’iki kandi ko badashobora kwemera ko igihugu kigabanywamo ibice.

Ati”Leta ntabwo ishobora kwirengagiza ikibazo nk’iki kirebana n’ibice by’igihugu cyacu. Kugerageza gutandukanya igihugu ntabwo tuzabyihanganira ndetse nzi neza ko abari muri uyu mukino babizi. Ntabwo ari abaturage, abaturage ntabwo bashyigikira umugambi nk’uyu kandi batagushyigikiye waba uri kuruhira ubusa, ndabasezeranya ko mbere y’itariki ya 27 Ukuboza iki kibazo kizaba cyakemutse ndetse cyanibagiranye.”

Kuva amatora ya referendumu yaba muri Centrafrique, abasirikare b’Umuryango w’abibumbye bakomeje gusimburana mu gace ka Kaga Bandoro kigaruriwe na Nourredine Adam kugira ngo bamubuze kuzahungabanya ibikorwa by’amatora.

Nyuma y’amatora ya Referendum yabaye ku itariki 13 Ukuboza, hateganyijwe andi matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’umukuru w’igihgu azaba ku itariki 27 Ukuboza 2015.

Afatanyije n'abarwanashyaka be,Nourredine Adam (ibumoso)yashinze Leta yigenga mu majyarugu ya Centrafrica
Abarwanyi ba FPRC, bashinze Leta yiswe Repubulika ya Logone

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages