00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Centrafrique: Polisi y’u Rwanda yashimiwe ubwitange n’umurava

Yanditswe na

Kayitare Charles

Kuya 10 November 2014 saa 10:53
Yasuwe :

Komiseri mukuru wa Polisi mu Butumwa bwa Loni bwo Kugarura Amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, MINUSCA, Louis Miguil Carrilho yasuye Abapolisi b’Abanyarwanda bari muri icyo gihugu abashimira umurava n’ubwitange bashyira mu kazi kabo.
Yaganiriye n’abayobozi b’abo bapolisi anasura abaturage barinda mu jyi wa Bangui yihera ijisho ku mutekano uhari.
Carrilho yashimiye Abanyarwanda bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique ko babikorana ubunyamwuga kandi bakagirana umubano (…)

Komiseri mukuru wa Polisi mu Butumwa bwa Loni bwo Kugarura Amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, MINUSCA, Louis Miguil Carrilho yasuye Abapolisi b’Abanyarwanda bari muri icyo gihugu abashimira umurava n’ubwitange bashyira mu kazi kabo.

Yaganiriye n’abayobozi b’abo bapolisi anasura abaturage barinda mu jyi wa Bangui yihera ijisho ku mutekano uhari.

Carrilho yashimiye Abanyarwanda bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique ko babikorana ubunyamwuga kandi bakagirana umubano mwiza n’abaturage.

Ku wa 1 Nzeli, Polisi y’u Rwanda yohereje itsinda ry’Abapolisi 140 barimo ab’igitsinagore 14 mu gihugu cya Centrafrique ngo bafashe abaturage baho kugarura umutekano n’amahoro muri icyo gihugu .

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique bakunze gushimirwa ubudashyikirwa bwabo ku buryo na Perezida Catheline Samba Panza yabashimiye umurava bagaragaza bagarura amahoro ubwo bizihizaga imyaka 20 yo kwibohora.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages