Amakuru atangazwa na Leta y’inzibacyuho ya Centrafrique aravuga ko Adam wahoze ari umuyobozi wungirije w’umutwe wa Séléka yavuze ko atazemera ko agace umutwe wa FPRC ukoreramo kaberamo amatora ya kamarampaka, aya perezida ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Abayobozi muri Leta bavuga ko ibyatangajwe na Adam bikwiye gufatwa nk’igikorwa cy’intambara ndetse na we akaba afatwa nk’umwanzi wa mbere w’ubumwe, amahoro n’ubwiyunge bw’abatuye Centrafrique.
Inkuru ya BBC ivuga ko aba bayobozi baboneyeho guhamagararira abaturage kudaterwa ubwoba n’ibyatangajwe na Adam ahubwo bakazitabira amatora.
Umutwe wa Séléka, Adam yahoze abereye umwe mu bayobozi, ugizwe n’inyeshyamba ziganjemo abo mu idini ya Islamu baturuka mu majyaruguru y’igihugu.
Seleka iyobowe na Michel Djotodia yahiritse ku butegetsi Perezida François Bozizé muri Werurwe 2013, ariko nyuma ingabo z’Umuryango Mpuzamahanga ziza kwirukana Seleka mu ntangiriro za 2014 nyuma yo gushora igihugu mu mvururu zateje ibibazo bya politiki mu buryo bukomeye.



















TANGA IGITEKEREZO