Anders Kompass aheruka guhagarikwa n’ Umuryango w’Abibumbye ashinjwa gutanga amakuru akubiye muri raporo ivuga ko ingabo z’ubufaransa zari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrica zafashe abana ku ngufu.
Iyo raporo ivuga ko abana bo muri Centrafrique bari mu kigero cy’imyaka icyenda bagiye bahatirwa gukora imibonano mpuzabitsina n’abasirikare kugira ngo bahabwe ibyo kurya.
Umuryango w’Abibumbye wahakanye ko wigeze gukurikirana ikibazo cyo guhohotera abana, gusa ubuyobozi bw’ u Bufaransa bwo bwatangiye iperereza ku basirikare 14 bavuzwe n’ iriya raporo yakiriwe muri Nyakanga umwaka ushize.
Nyuma y’ihagarikwa ry’uwo mukozi, urukiko rw’ubujurire rw’ Umuryango w’Abibumbye rwanenze ihagarikwa rye, ruvuga ko rinyuranyije n’amategeko bityo ko agomba gusubizwa mu kazi.
Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande mu cyumweru gishize yatangaje nta musirikare n’umwe wagize uruhare muri ibyo bikorwa uzahabwa imbabazi.
Yagize ati “Niba bamwe mu basirikare baritwaye nabi, nta mbabazi nzagira.”
Ingabo z’ Abafaransa zagiye muri Centrafrique mu mwaka wa 2013 mu bikorwa byo kubungabunga amahoro nyuma y’ intambara ikomeye ishingiye ku moko.



















TANGA IGITEKEREZO