Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yakiriwe na Perezida wa Chad Idriss Deby amushyikirije ubutumwa bw’ubushake bw’u Rwanda bwo kwinjira mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo Hagati, CEEAC ku wa 25 Ugushyingo.
Idris Deby uri mu bashinze uwo muryango ni we uwuyoboye muri iki gihe. Hashize igihe kitari gito u Rwanda ruwuvuyemo. Kuri ubu Leta y’u Rwanda yifuza kuwusubiramo.
Abakuru b’ibihugu bigize CEEAC baziga ku mwanzuro wo kwinjiza u Rwanda muri uwo muryango mu nama ya 16 ibahuza yari kubera mu murwa mukuru wa Tchad, N’Djamena ikimurirwa ku munsi utaramenyekana.
Minisitiri Murekezi na Deby kandi baganiriye ku bufatanye bushoboka hagati ya Tchad n’u Rwanda.
Ikinyamakuru cyo muri Tchad, All Widha kivuga ko Murekezi yari hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Angola, Georges Rebelo Pinto Chickoti, nawe wari waje kuganira na Idris Deby ku mubano w’ibihugu byabo byombi.
Murekezi na Pinto Chickoti bose bishimiye ubushake bw’abakuru b’ibihugu bya Angola, Tchad n’u Rwanda mu gutsura umubano n’ubuhahirane.



















TANGA IGITEKEREZO