Itangazo rashyizwe hanze na Minisiteri y’Umutekano muri Koreya ya Ruguru, rivuga ko CIA n’Intasi zo muri Koreya y’Epfo (Intelligence Services, IS), bafatanyije gucura umugambi wo kwica Jong-un, bamusanze mu birori mu Mujyi wa Pyongyang.
Nk’uko The Guardian yabyanditse, izi nzego zombi ngo zari gukoresha intwaro z’ubumara (biochemical), zidasaba kwegera uwo ushaka kwikiza.
Itangazo rikomeza rivuga ko bari bafite gahunda yo kwifashisha umuturage wo muri Koreya ya Ruguru witwa Kim, nyuma yo kumuha ruswa ngo abe ari we uzashyira mu bikorwa umugambi wo kwica Perezida.
Minisiteri y’Umutekano itigeze itangaza uburyo uyu mugambi waje kuburizwamo, yavuze ko bazatuza ari uko bamaze kwikiza CIA na Islamic State.
Ibi birego bibaye mu gihe intambara y’amagambo hagati ya Koreya Ruguru na Perezida Donald Trump ikomeje, kubera kutumvikana ku mugambi wo gucura intwaro za kirimbuzi.
Ni mu gihe kandi Koreya ya Ruguru ishinjwa kwivugana murumuna wa Kim Jong-un, Kim Jong-nam wahawe uburozi muri Gashyantare ubwo yari ku kibuga cy’indenge cya Kuala Lampur muri Malaysia.



















TANGA IGITEKEREZO