Nyakwigendera wari ufite umugore n’abana bane, yari asanzwe ari umucuruzi mu gace ka Kabulantwa mu ntara ya Cibitoke.
Kuva tariki 8 Mata 2015, Kidwingira yari mu Rwanda aho yari yaraje gusura umuryango we wahungiye mu Karere ka Nyanza mu Rwanda. Ubwo yari akiri mu Rwanda, umukozi wari waramusigariyeho aho acururiza yari yarigeze kumuhamagara amubwira ko nagaruka mu Burundi, insoresore zo mu mutwe w’Imbonerakure zo mu ishyaka CNDD-FDD zizamwivugana.
Tariki 4 Nyakanga 2015, inshuti ye y’umunyarwanda utuye Cibitoke yitwa Emmanuel Uwiringiye yahamagaye Kidwingira imumenyesha ko amakuru ku kuba azicwa naramuka agarutse Cibitoke yari ibihuha.
Uwiringiye yamubwiye ati "Abantu ba hano bari kuvuga ko wagiye mu Rwanda winjira mu mutwe w’inyeshyamba. Mu rwego rwo kubeshyuza aya makuru, byaba byiza ugarutse mu gihugu, bakakubona kuko byacecekesha ibihuha. Nutabikora imitungo yawe izibasirwa."
Tariki 5 Nyakanga ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, Uwiragiye yongeye guhamagara Kidwingira amusubiriramo ubutumwa yari yamaze kumuha, amubaza niba yari yafashe icyemezo cyo gutaha mu Burundi. Kidwingira yarabyemeye, abafata bisi imugarura mu Burundi. Yageze Kabulantwa ahagana 6:00 mu mugoroba, ahamagara umryango we wari i Nyanza ngo awumenyeshe.
Kidwingira yagiye mu rugo rwa Uwiringiye basangira amafunguro ya nijoro, ahava agana iwe mu rugo, yicirwa ku muryango w’urupangu rwe, aho yarasiwe amasasu atatu mu mutwe n’umupolisi w’i Kabulantwa uzwi na benshi ku izina rya Jean Mari.
Nyuma yo kumwica, Jean Marie wari uherekejwe n’abandi bantu babiri yigiye imbere asuzuma koko niba Kidwingira yari yashizemo umwuka, asanze agihumeka, amukandagira mu gatuza kugeza umwuka wenze guhera ndetse n’amaraso yarimo avirirana atangiye gukama.
Jean Marie na bagenzi be bahise bagenda.
Abaturage barimo bakurikirana imigendekere y’ibi byose batangaje ko mu modoka abo bantu batatu barimo yari ipakiyemo undi murambo w’umuntu utaramenyekanye.
Ubwo abaturage begeraga Kidwingira wari ugeze mu minota ye ya nyuma y’ubuzima, uyu yavuze mu ijwi risa n’iryongorera abwira umwe mu baturage gukura amafaranga y’amarundi 540.000 yari mu mufuka we, amusaba ko yayamuhera umugore we.
Nyuma gato imodoka yamujyanye kwa muganga hafi aho babura amaraso yo kumutera, aza gushiramo umwuka ubwo barimo bamuganisha i Bujumbura kumuvurizayo.
Kugeza uyu munsi nta n’umwe mu bakekwa kugira uruhare muri ubu bwicanyi wari watabwa muri yombi.
Uwari Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Liboire Bakundukize, yatangaje ko muri iki gihe mu Burundi hasigaye hari polisi itandukanye n’isanzwe yo ishinzwe kwica abatavuga rumwe na Leta ndetse na ba kizigenza mu bigaragambya.



















TANGA IGITEKEREZO