Uyu mugabo ni we wari uyoboye batayo yiswe ’Jungle’ iheruka kwirukanwa n’umutwe wa M23 mu gace ka Ntamugenga muri Rutshuru. Yatawe muri yombi ndetse akomeje guhatwa ibibazo n’ubushinjacyaha bwa gisirikare.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri RDC byatangaje ko Colonel Mavinga yafashwe ku wa 24 Ukwakira 2022, akaba afungiwe i Goma.
Uyu musirikare mukuru n’ingabo yari ayoboye zatorejwe kurwana urugamba rwo mu mashyamba, boherejwe guhangana na M23, bagenzura agace ka Ntamugenga kugeza ubwo ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira birukanywemo shishi itabona.
Amakuru y’ibanze avuga ko uyu mugabo ashijwa ubugambanyi.
Ubwo Ntamugenga yafatwaga, uyu musirikare ni we wabwiye ibinyamakuru mpuzamahanga birimo AFP ko hafashwe, yitwaza ko bahavuye banga ko hagwa abasivili benshi kuko ari ahantu hatuwe cyane, ariko ko bari hafi aho.
Andi makuru avuga ko uyu Colonel ashinjwa ko yatangaje ko ingabo zatsinzwe hakiri kare. Colonel Serge Mavinga yayoboraga umutwe w’ingabo udasazwe, bivugwa ko watorejwe muri Gabon.
Afunzwe nyuma y’abandi ba Colonel babiri barimo Désiré Lobo Kamuhanda na Diadia wa Diadia, bashinjwa ko bayoboye urugamba nabi bagatuma umujyi wa Bunagana ugwa mu maboko ya M23, muri Kamena 2022.
Mu kwezi gushize nabwo Ingabo za Congo zataye muri yombi Général Philémon Yav, wari umuhuzabikorwa wa gisirikare mu ntara za Tshopo, Ituri, Kivu zombi na Maniema, ashijwa ubugambanyi.
Aregwa ko ngo yatanze amabwiriza ku bayobozi b’ingabo akuriye ngo bazabererekere M23 ifate umujyi wa Goma. Abatanze amakuru bavuga ko bamuvuyemo uwo mugambi utarasohora.
Kugeza ubu urugamba hagati ya M23 n’Ingabo za Lera rurakomeje.
Uyu mutwe uvuga ko ingabo za MONUSCO ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zinjiye mu ntambara ku ruhande rw’ingabo za Leta, mu gihe zifatanyije n’imitwe irimo FDLR na Mai Mai, aho kuyoboka inzira iganisha ku mahoro.
M23 ivuga ko MONUSCO irimo kwishyira mu mwanya wo kuzabazwa amabi yose akomeza gukorwa n’ingabo za FARDC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!