00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Congo Airways yahagaritse ingendo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 September 2023 saa 07:54
Yasuwe :

Sosiyete y’indege, Congo Airways yahagaritse ingendo zayo by’agateganyo kugira ngo ibanze ijye gukoresha indege rukumbi yari isigaranye imaze iminsi ifite ibibazo bya moteri.

Mu itangazo iyo sosiyete yashyize hanze, ivuga ko uwo mwanzuro wo kuba ihagaritse ibikorwa uzatangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nzeri 2023.

Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko iyi sosiyete igiye guhagarika ingendo kugira ngo ibanze gukoresha indege yayo yo mu bwoko bwa Airbus A320 ifite ikibazo muri moteri.

Bijyanye no kubahiriza amabwiriza mpuzamahanga agenga sosiyete z’indege, aho ziba zigomba gusuzumwa zikanakoreshwa ngo zuzuze ubuziranenge butuma umutekano w’abazigendamo ubungabungwa.

Congo Airways isanganywe ibibazo by’indege dore ko yahoze ifite izigera kuri eshatu ariko zose zagiye zipfa zikabura izisimbura.

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iherutse gutangaza ko iri gushaka amikoro yo gutera inkunga iyo sosiyete, kugira ngo ibe sosiyete y’indege ifite icyerecyezo.

Congo Airways isanzwe ikorera ingendo nyinshi imbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Congo Airways yabaye ihagaritse ingendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages