Guhindura iryo tegeko nshinga birongera guha amahirwe perezida Denis Sassou-Nguesso kwiyamamaza muri 2016.
Ibizatorwa muri kamarampaka byateguwe na komisiyo yashyizweho idasanzwe, imaze amezi atatu yiga kandi inonosora buri ngingo mu zigomba guhinduka.
RFI yatangaje ko agashya kazaba kari muri iryo tegekonshinga rishya, ari ukugabanya imyaka ya manda, aho izava kuri irindwi ikagera kuri itanu.
Iryo tegeko niritorwa n’abaturage, birasobanura ko na Denis Sassou-Nguesso azaba afite uburenganzira bwo kwiyamamariza izindi manda ebyiri, dore bazanakuraho umubare w’imyaka ntarengwa mu kuyobora igihugu, kuko yari isanzwe ari 70.
Denis Sassou-Nguesso afite imyaka 72 amaze imyaka 30 ku butegetsi bwa Congo-Brazzaville. Yatangiye kuyobora mu 1979 kugeza 1992, icyo gihe mu gihugu cye habaga ishyaka rimwe gusa.
Yagarutse ku buyobozi mu 1997 mu gihe cy’intambara, nyuma aza gutorwa muri 2002 yongera gutorwa muri 2009.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye bikomeye iyo referandumu igamije guhindura Itegeko Nshinga.



















TANGA IGITEKEREZO