00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Congo-Brazzaville yaba iri mu baterankunga bakomeye b’u Burundi muri ibi bihe

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 14 July 2015 saa 11:22
Yasuwe :

Perezida wa Congo-Brazzaville, Dennis Sassou Nguesso ushyigikiye kandidatire ya Petero Nkurunziza kuri manda ya gatatu ngo akomeje gukurikirana umunsi ku wundi ibibera muri iki gihugu, bikanavugwa ko yatanze inkunga ya miliyoni 130 z’amayero nk’inkunga yageneye u Burundi.

Amakuru atangwa na bimwe mu binyamakuru byandikirwa muri Congo-Brazza avuga ko inkunga yatanzwe na Perezida Nguesso yaba ari yo yafashije Petero Nkurunziza kuburizamo umugambi wo kumuhirika ku butegetsi ubwo yari mu nama i Dar es Salaam muri Tanzania muri Gicurasi uyu mwaka.

Ikinyamakuru direct cyo muri Congo kivuga ko perezida Nguesso uri mu baperezida bashyigikiye ko Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu, yanamuhaye inkunga yamufashije kwigarurira bamwe mu bagize komisiyo y’amatora, abasirikare, abapolisi na bamwe mu bayobozi b’ishyaka CNDD-FDD ndetse n’Abadepite.

Aya makuru akomeza avuga ko iyi nkunga ishobora kutazakomeza nk’uko Congo yabyifuzaga kuko bigaragara ko na yo ifite ibibazo by’amafaranga, aho hari imwe mu mishinga igomba gushyira mu bikorwa kandi idafitiye ubushobozi mu mafaranga.

Bigaragara ko ingengo y’imari y’iki gihugu imaze kugabanywa inshuro zigera kuri eshatu zose aho muri Kamena yari imaze kugabanukaho miliyari 300 z’ama CFA.

Irindi gabanuka rishobora kuboneka muri Nzeli, nyuma yo kwakira imikino nyafurika yatewe inkunga ya miliayari 500 n’u Bushinwa.Ibi byose ngo ni ibyatuma Perezida Sassou Nguesso adakomeza gutera inkunga mugenzi we w’u Burundi, Pierre Nkurunziza.

Bitewe no guhagarikirwa inkunga na bimwe mu bihugu bidashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, iki gihugu cyisanze mu bibazo by’ingengo y’imari, ariko abayobozi b’u Burundi bakaba baratangaje ko nta kibazo cy’ingengo y’imari y’amatora u Burundi bufite.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages