Abishwe barimo umwana w’imyaka 12, imibiri yabo yakusanyijwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu gace ka Kibilizi nk’uko Radiyo Okapi yabitangaje.
Intumwa y’agateganyo ya guverineri i Kibirizi yavuze ko ibyabaye byakozwe n’abantu bafite umutima wa kinyamaswa kuko imibiri ya ba nyakwigendera yatemaguwe ibice bimwe bikajyanwa ahatazwi.
Avuga ko batatu barokotse ubwo bwicanyi bavuze ko abishwe ari abo mu miryango ibiri, umwe ugizwe n’umugabo, umugore n’umukobwa wabo w’imyaka 12 bari bavuye gutashya.
Undi ni umugabo n’umugore bari bagiye guhinga bakagwa mu gico cy’inyeshyamba za FDLR Rudi.
Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu, CEPADHO ukorera mu mujyi wa Beni wagaragaje ubwoba bw’uko izi nyeshyamba zishobora gukora andi mahano.
Wasabye ubuyobozi gukora cyane bukarinda abaturage kugwa mu mitego y’imitwe y’inyeshyamba iri kubica ishaka kubateranya n’abaturanyi kugira ngo barwane.
Agace ka Kibirizi kari kamaze kugarura agahenge nyuma y’uko mu myaka ibiri ishize, imitwe y’inyeshyamba ishingiye ku moko irwanye hagapfa abaturage benshi abandi bagahunga.
Umutwe wa FDLR ugizwe n’akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umaze imyaka isaga 23 mu mashyamba y’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ukomeje kwica umusubizo abaturage baho.



















TANGA IGITEKEREZO