Umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende yavuze ko bafite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Senegal yakiriye inama yahuje abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo bagera kuri 40 bagamije guhungabanya inzego z’igihugu.
Yagize ati” Dufite ibimenyetso bigaragaza ko intego y’inama yabereye ku kirwa cya Gorée yari igamije guhungabanya inzego z’igihugu cyacu.”
Lambert Mende yavuze ko kuba Ubuyobozi bwa Senegal bwaremeye ko iyi nama y’iminsi itatu ihabera ari igikorwa kitakwihanganirwa ndetse ko byafashwe nk’agasomborotso.
Umwe mu bitabiriye iyi nama utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Jeune Afrique ko intego nyamukuru y’iyi nama ari ukugaragaza impungenge batewe n’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2016.
Kugeza ubu, Leta ya Senegal ntacyo iratangaza ku byo ishinjwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,gusa abasesenguzi mu bya Politiki Nyafurika baravuga ko ibi bishobora gukurura agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi wari usanzwe ari ntamakemwa.



















TANGA IGITEKEREZO