Umuvugizi wa Leta Lambert Mende yabitangaje ku Cyumweru, agira ati “Kuva ibitero bitangiye aba-FDLR bane barishwe muri Kivu y’Amajyaruguru n’abandi batatu bicirwa muri Kivu y’Amajyepfo.”
Mende avuga ko ibitero byiyongereye ku buryo bigomba no kugabwa mu ntara ya Katanga ihana imbibi na Zambia na Angola ndetse hakaba hari n’ababona izi nyeshyamba zishobora guhungira muri ibyo bihugu.
AFP ivuga ko imirwano yatumye izo nyeshyamba za FDLR zihunga imirwano ndetse zikaba zarinjiye no muri Pariki ya Virunga aho zihishe kugeza ubu.
Umwe mubasirikare ba Congo yatangaje ko bari kurwana intambara y’ibitero-shuma dore ko ngo FDLR zizi iryo shyamba neza bityo kuzikuramo bikaba bigoye.
Hagati aho ngo akazi ko kubahiga karakomeje kandi bahawe ubutumwa buhagije bwo gushyira intwaro hasi.
Umunyamakuru wa BBC yagaragaje ko bigoranye kwemeza ko FARDC irimo kugaba ibitero kuri FDLR bishobora kugwamo bamwe bitewe n’uko impande zombi zikorana bya hafi kuva mu myaka 20 ishize; uko basangira basangira ibinyobwa n’ibiribwa ni na ko basangira amakuru ya buri munsi.



















TANGA IGITEKEREZO