00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abaturage bo mu gace ka Kamandi basigaye barara mu bigunda kubwo kwikanga FDLR

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 12 October 2015 saa 08:45
Yasuwe :

Abaturage b’i Kamandi mu gace ka Lubero nta ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Congo Kinshasa bari gushya ubwoba nyuma y’aho bakubitiye amaso inyeshyamba za FDLR hafi y’ingo zabo.

Nk’uko bitangazwa na Radio Okapi iterwa inkunga na Loni, abaturage b’I Kamandi kuri ubu bari kurara mu bigunda, bagategereza ko izuba riva kugirango basubire mu ngo zabo. Uku gushya ubwoba byaturutse ahanini ku bitero byagabwe n’inyeshyamba ubugira gatatu mu kwezi kwa Nzeli kurangira.

Igitero giheruka FDLR yakigabye I Kamandi mu cyumweru gishize, ubwo izi nyeshyamba zabebetanaga ihene mirongo itatu ndetse na bimwe mu bicuruzwa by’abashabitsi bo mu gace ka Kanyandayi. Bamwe mu baturage barakubiswe, bane muri bo bikorezwa ku ngufu bimwe mu bicuruzwa byari byibwe na ziriya nyeshyamba babiganisha mu mashyamba.

Nyuma yo kurekurwa, aba baturage bane bari bagizwe abakarani ku gahato bemeje ko bumvirije abarwanyi ba FDLR bari gutegura igitero simusiga ku gace ka Kamandi. Nyuma yo gushya ubwoba, abaturage bo muri aka gace bahisemo gukuramo akabo karenge bahisha imwe mu mitungo yabo mu bigunda aho bo n’imiryango yabo basigaye birarira.

Ikarita igaragaza inzira abaturage ba Lubero baca bahunga inyeshyamba za FDLR kuva mu mwaka wa 2010

N’ubwo ubwoba ari bwose kuri aba baturage bo mu gace ka Kamandi, aka gace kose kararirwa n’abasirikare bane ndetse n’abapolisi batandatu, bafite ibikoresho bicye cyane ku buryo batabasha gusama amagara y’aba baturage mu gihe yaba atewe hejuru na FDLR.

Mu gace ka Lubero abaturage bagera ku 6000 bamaze kuva mu byabo mu gihe cy’amezi abiri bahunga inyeshyamba za FDLR.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages