00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Congo yemeye ko ibarizwamo imitwe yitwaje intwaro irenga 260

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 April 2023 saa 08:23
Yasuwe :

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ku butaka bwayo hari imitwe yitwaje intwaro isaga 260, imaze igihe igira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Byatangajwe ku wa Gatatu na Emmanuel Tommy Tambwe Ushindi ushinzwe porogaramu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare.

Tambwe yavuze ko imitwe myinshi yitwaje intwaro iri mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, Ituri, Maniema na Tanganyika ahakorera imitwe yitwaje intwaro 252.

Nka Tanganyika ibarizwamo imitwe yitwaje intwaro 19, Maniema ibarizwamo imitwe yitwaje intwaro 20, Kivu y’Amajyepfo ibarizwamo imitwe 136, Kivu y’Amajyaruguru irimo imitwe 64 naho muri Ituri hari imitwe 20.

Tambwe yavuze ko muri rusange bafite imitwe yitwaje intwaro 252 igizwe n’abanye-Congo naho 14 ni iy’abanyamahanga.

Ati “Dufite ikarita igaragaza aho buri mutwe witwaje intwaro uherereye ndetse n’urutonde rw’abayiyoboye. Twamaze gutegura ahantu tuzajya tubahuriza bagashyira intwaro hasi.”

Uyu muyobozi yavuze ko ikibazo basigaranye ari amikoro kugira ngo hatangizwe gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe no kwambura intwaro abagize iyo mitwe.

RDC yemeje ko mu ntara eshanu ziyigize harimo imitwe yitwaje intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages