00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Côte d’Ivoire: Abasirikare bigabije imihanda binubira guhembwa intica ntikize

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 19 November 2014 saa 08:58
Yasuwe :

Abasirikare bo muri Côte d’Ivoire bari mu myigaragambyo mu mijyi ikomeye y’icyo gihugu kuva ku wa Kabiri tariki ya 18 Ugushyingo basaba guhembwa neza no kwishyurwa umwenda w’agahimbazamusyi leta ibarimo.
Abo basirikare batitwaje intwaro bafunze imihanda yegereye aho baba, bayishyiramo za bariyeri ndetse ku gicamunsi batera ishami rya televisiyo y’igihugu mu mujyi wa Bouaké nyuma yo kwirukana abakozi bayo.
Iyo myigaragambyo kandi yakorewe no mu mijyi ya Abidjan, Korhogo, Bondoukou na (…)

Abasirikare bo muri Côte d’Ivoire bari mu myigaragambyo mu mijyi ikomeye y’icyo gihugu kuva ku wa Kabiri tariki ya 18 Ugushyingo basaba guhembwa neza no kwishyurwa umwenda w’agahimbazamusyi leta ibarimo.

Abo basirikare batitwaje intwaro bafunze imihanda yegereye aho baba, bayishyiramo za bariyeri ndetse ku gicamunsi batera ishami rya televisiyo y’igihugu mu mujyi wa Bouaké nyuma yo kwirukana abakozi bayo.

Iyo myigaragambyo kandi yakorewe no mu mijyi ya Abidjan, Korhogo, Bondoukou na Daloa, bifashishaga amapine, imodoka n’ibindi babonye bagafunga imihanda.

Igice cy’abigaragambya kiganjemo abahoze ari inyeshyamba zagize uruhare mu mvururu zabaye muri Côte d’Ivoire zigatuma uwari perezida Laurent Bagbo akurwa ku butegetsi.

Aba basirikare barasaba guhabwa imbanzirizamushahara n’agahimbazamusyi k’amayero 7 600 bemerewe ubwo bari ku rugamba rwo guhangana n’abari bashyigikiye Laurent Gbagbo mu myaka itatu ishize.

Abandi basirikare bakoreye igihugu ku butegetsi bwa Gbagbo bo binubira ko badafashwe kimwe n’abahoze ari inyeshyamba mbere y’uko Alassane Ouattara ajya ku butegetsi muri 2011.

Umwe mu basirikare yagize ati “Twahaye perezida igihe gihagije ngo yirebere ubwe ubwo busumbane. Ariko umugaba mukuru w’ingabo Gen. Bakayoko arakitwara nk’umukuru w’inyeshyamba”.

Minisititi w’Ingabo muri Côte d’Ivoire, Paul Koffi yagaragaye kuri televisiyo asaba abo basirikare gusubira mu bigo byabo. Yavuze ko guverinoma yemeye kubishyurira amafaranga y’urugendo, amacumbi ndetse no kubishyiruria ubwishingizi bw’indwara.

Koffi kandi yasezeranije abasirikare ko azabonana n’itsinda ribahagarariye kugira ngo ibibazo by’agahimbazamusyi bishakirwe umuti.

Muri Côte d’Ivoire hagaragara umwuka utari mwiza hagati y’abasirikare bahoze ari inyeshyamba zari ku ruhande rwa perezida Ouattara n’abari abasirikare b’umwuga mu gihe cy’ubutegetsi bwa Laurent Gbagbo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages