Perezida w’Inteko Ishinga amategeko muri Côte d’Ivoire, Guillaume Soro asoza ibiganiro byaberaga mu Nteko Ishinga amategeko kuri uyu wa 18 Ukuboza, yabwiye abadepite ko kuba yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi ari ibintu bitumvikana ndetse ko ari amakosa akomeye bakoreye Inteko Ishinga amategeko ayoboye na Leta muri rusange.
Soro yavuze ko Afurika ikwiriye guhaguruka kuko abacamanza b’Abafaransa batibasiye igihugu kimwe, ahubwo ari hafi umugabane wose, akavuga ko bubahuka umubano ukomeye u Bufaransa bufitanye na bimwe mu bihugu bya Afurika, nk’uko Jeune Afrique ibitangaza.
Yagize ati”Ariya ni amakosa akomeye cyane. Impapuporo z’abacamanza b’Abafaransa zisaba guta muri yombi abayobozi bakuru ba Afurika nka Maroc, Gabon, Guinee Equatorial Algeria... none natwe batugezeho, batanubashye umubano ukomeye ibihugu byacu bifitanye n’u Bufaransa. Afurika ikwiriye gukanguka.”
Guillaume Soro yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’umucamanza w’umufaransa Sabine Khéris, ubwo yajyaga mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yigaga ku guhangana n’igindagurika ry’ibihe, COP21 yabereye i Paris kuva kuwa 30 Ugushyingo kugera ku wa 13 Ukuboza.



















TANGA IGITEKEREZO