00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Côte d’Ivoire: Indege itwara ibikoresho by’Abafaransa yaguye mu Nyanja bane barapfa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 October 2017 saa 04:57
Yasuwe :

Abantu bane bapfuye abandi batandatu bakomerekera mu mpanuka y’indege yaguye mu Nyanja kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yari igihaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga, Félix Houphouët-Boigny kiri i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

AFP yatangaje ko abaguye muri iyi ndege yari itwaye ibikoresho by’abasirikare b’u Bufaransa ari abakomoka muri Moldova na ho abakomeretse bakaba barimo abasirikare b’Abafaransa batatu n’umusivili umwe.

Iyi ndege ya Antonov itwara abantu 10 mu gice cyayo cy’imbere, yakoreshwaga mu bikorwa by’ingabo z’u Bufaransa zirwanya ibikorwa by’iterabwoba bizwi nka Barkhane. Izi ngabo zikaba zifite ikigo hafi y’ikibuga cy’indege cya Abidjan gikoreshwa nk’ububiko.

Polisi yo muri Côte d’Ivoire yatangaje ko indege yaguye mu Nyanja ubwo yageragezaga kugwa ku butaka, mu gihe hagwaga imvura nyinshi irimo imirabyo.

Iyi ndege yaguyemo abantu bane abandi batandatu barakomereka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages