Laurent Gbagbo wigeze kuyobora Cote d’Ivoire akaba afungiye i La Haye kubera ibyaha byibasiye inyoko muntu akekwaho, yamamajwe kuba perezida w’ishyaka ry’abaturage ba Cote d’Ivoire ( FPI).
Inkuru kudesha RFI itangaza ko ku wa gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2014, Laurent Gabgbo, n’uyoboye ishyaka rya FPI kuri ubu, Pascal Affi N’Guessan, aribo bakandida batanzwe na Komite ngenzuzi yaryo.
Iri shyaka rya FPI (Front Populaire Ivoirien) ryashinzwe na Laurent Gbagbo ubwe mu 1982.
Gbagbo ni we mukuru w’igihugu wa mbere wafunzwe n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye
Gutanga Gbagbo nk’umukandida, ntibyavuzweho rumwe n’abagize Komite ngenzuzi , dore ko uretse no kuba atari anahari ngo abyemere, nta n’ibaruwa yanditse n’intoki ze igaragaza ko afite ubushake bwo kwiyamamaza.
Ikindi kibazo kirimo kwibazwa ni uko Laurent Gbagbo aramutse atemeye kugirwa umukandinda yakagombye gusimburwa na Pascal Affi N’Guessan, nawe ukuriranyweho ibyaha.
Inama rusange izemeza ko abo bagabo bombi bahagararira ishyaka, izaba tariki ya 11kugeza 13 Ukuboza mu mujyi wa Abidjan.
Laurent Gabgbo w’imyaka 69 ashinjwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kugira uruhare mu bikorwa byo guhotora, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu ubwo yari ku butegetsi. Yashyikirijwe urwo rukiko tariki ya 30 Ugushyingo 2011.



















TANGA IGITEKEREZO