Mu matora yabaye ku wa 2 Kamena 2017, hatowe Côte d’Ivoire na Guinée équatorialebyo ku mugabane w’Afurika hamwe na u Buholandi, Kuwait, Peru na Poland.
Urubuga rwa Loni dukesha iyi nkuru ruvuga ko ibi bihugu byatowe bizasimbura u Butaliyani, u Buyapani, Misiri, Senegal, Ukraine na Uruguay bizarangiza manda yabyo mu mpera za 2017, naho ibyatowe bigatangirana na Mutarama 2018.
Akanama k’umutekano ka Loni kagizwe n’ibihugu 15, birimo u Bwongereza, u Bushinwa, u Bufaransa, u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifite icyicaro gihoraho n’ibindi 10 bitorerwa manda y’imyaka ibiri.
Umuyobozi Mukuru w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Right Watch, Louis Charbonneau, avuga ko Guinea Equatorial itorewe bwa mbere kujya muri aka kanama, ari igihugu cyarangwagamo ibikorwa bikandamiza uburenganzira bwa muntu bikaba bizagira akamaro gakomeye nubwo ibihugu bihoraho ari byo bifite ijambo rikomeye.



















TANGA IGITEKEREZO