Ni ubutumwa Perezida Alassane Ouattara yatanze kuri uyu wa Gatandatu, binyuze kuri televiziyo y’igihugu, mu gihe hitegurwaga umunsi w’ubwigenge bw’icyo gihugu kuri iki Cyumweru.
Alassane Ouattara kandi yasabye banki zo muri Côte d’Ivoire gufungura kinti za Gbagbo kandi akishyurwa umushahara we wose mu gihe yamaze atawufata nk’uwayoboye igihugu.
Gbagbo yayoboye Côte d’Ivoire guhera mu 2000 kugeza mu 2011 ubwo yakurwaga ku butegetsi ku ngufu nyuma yo gutsindwa amatora. Yasubiye muri Côte d’Ivoire mu 2019 nyuma yo kugirwa umwere n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).
Nubwo ICC yamugize umwere, inkiko z’imbere mu gihugu zari zaramukatiye gufungwa imyaka 20.
Kubabarira Gbagbo bije nyuma y’inama yamujuje na Ouattara muri Nyakanga ndetse na Henri Konan Bedie na we wahoze ari Perezida.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!