Simone Gbagbo, w’imyaka 65,yagamijwe guhungabanya umutekano w’igihugu, kuvutsa umudendezo w’abaturage no kurema umutwe witwara gisirikare.
Umugabo we Laurent Gbagbo aracyategereje kuburanishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC).
Abasaga ibihumbi 3 bapfiriye mu mvururu zakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu, ubwo Laurent Gbagbo yangaga kwemera ko yatsinzwe na Perezida Alassane Ouattara.
Simone Gbagbo n’umugabo we bafashwe mu 2011 bahungiye mu mutamenwa mu mujyi wa Abidjan. Abo mu muryango we baravuga ko iki gihano nta butabera burimo,bakavuga impande zombie zakoze ibikorwa bibi zikwiye kujyanwa mu nkiko.
Laurent Gbagbo, we ashinjwa ibyaha bine birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu abagore n’ivangura.



















TANGA IGITEKEREZO