Nyuma y’uko Komisiyo y’Amatora itangarije ko Ouattara ari we watsinze amatora aherutse, bityo akemererwa kuyobora manda ya gatatu, abatavuga rumwe na Leta barimo Affi barabyamaganye, bavuga ko bagiye gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho kuko iya Ouattara itemewe n’amategeko.
Bavuga ko Itegeko Nshinga rya Côte d’Ivoire ryemerera Perezida gutorerwa manda ebyiri gusa, bitandukanye n’ibyo Ouattara yakoze.
Kuri uyu wa Gatandatu, Reuters yatangaje ko Affi yatawe muri yombi nkuko umugore we n’umuvugizi we babitangaje.
Yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, gusa umugore we yatangaje ko atazi aho aherereye.
Umuvugizi wa Affi, Genevieve Goetzinger abinyujije kuri Twitter yatangaje ko yatawe muri yombi ubwo yari avuye mu gace ka Akoupe gaherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’igihugu, agana mu mujyi avukamo wa Bongouanou.
Ubushinjacyaha bwa Côte d’Ivoire bukuriranye abandi bayobozi batandukanye batavuga rumwe na Leta, ku byaha birimo iterabwoba.
Hari impungenge ko izi mvururu zishobora kwiyongera bikamera nkuko byagenze mu 2010 ubwo Laurent Gbagbo yatsindwaga amatora akanga kuva ku butegetsi, abasaga ibihumbi bitatu bakahasiga ubuzima.
Kugeza ubu harabarurwa abantu basaga 40 bamaze gupfa uhereye mbere gato y’amatora na nyuma yayo.
Affi watawe muri yombi yabaye Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire hagati ya 2000 na 2003 ubwo igihugu cyayoborwaga na Laurent Gbagbo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!