Leta ya Cote d’Ivoire ku wa Gatanu yatangiye kuburanisha Simone Gbagbo, wari umufasha w’uwahoze ayoboye icyo gihugu, Laurent Gbagbo, imushinja gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko ubuyobozi bwa Cote d’Ivoire bwanze kumushyikiriza urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC rwashakaga kumuburanisha.
Uretse Simone Gbagbo, abandi 82 bavugaga rikijyana ku butegetsi bw’umugabo we Laurent Gbagbo nabo bazaburanishwa ku byaha bisa nk’ibye.
Laurent Gbagbo azaburanishirizwa muri ICC mu mwaka utaha akurikiranweho ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Kimwe n’abambari be, bashinjwa kugira uruhare mu myivumbagatanyo yakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu mu mpera za 2010 ikagwamo abasaga 3000.
Abaregwa bose bashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu, gushinda udutsiko tw’abitwaje intwaro, guteza akaduruvayo, irondakoko n’ibindi.”
Simone Gbagbo afatwa nk’inkingi ya mwamba y’ubutegetsi bw’umugabo we Laurent Gbagbo. Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko imyanzuro myinshi umugabo we yafataga yabiyigiragamo uruhare.
Nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu mu 2010, byatangajwe ko Laurent Gbagbo ari we watsinze amatora ariko ibihugu byinshi by’amahanga n’imiryango itegamiye kuri Leta bitangaza ko uwo bari bahanganye, Alassane Ouattara ari we watsinze amatora.’
Nyuma y’imvururu n’ubugizi bwa nabi, ingabo za Ouattara zashije urugamba birangira Gbagbo ahiritswe ku butegetsi.


















TANGA IGITEKEREZO