Uyu mugabo w’imyaka 83 yahiritswe n’umutwe w’ingabo zidasanzwe, nyuma y’amasaha menshi hari imirwano hagati y’abamurindaga n’ingabo zigize uwo mutwe washinzwe mu 2018 mu gisirikare cya Guinée Conakry.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, agaragaza Alpha Conde azengurutswe n’abasirikare bambaye ibibapfuka mu maso, we yicaye ahantu bikekwa ko ari mu ngoro ya Perezida.
Alpha Conde yari yambaye ishati idafunze ibipesu ku gice cyo hejuru, atuje cyane. Mu mashusho yakwirakwije, hari umusirikare umubaza ati “Hari n’umusatsi wawe twigeze dukoraho nyakubahwa Perezida, twaba twagutoteje?”, undi agaceceka.
Mu yandi majwi, hagaragaramo Mamady Doumbouya ashagawe na bagenzi be, avuga ko bahiritse ubutegetsi, basheshe Inteko Ishinga Amategeko ndetse na Guverinoma.
Akomeza avuga ko imipaka ihuza Guinée Conakry n’ibindi bihugu ifunze, kandi ko byose byakozwe kuko inzego ziyoboye igihugu zitari zigikora inshingano zazo.
🚨🚨🇬🇳#breaking
The first footage of the President of #Guinea Alpha Condé arrested by the military appeared on social networks. pic.twitter.com/aN5SjIXp5R
— Terror Alarm (@terror_alarm) September 5, 2021
Kurasana hagati y’abarinda Conde n’abo mu mutwe udasanzwe w’ingabo kwatangiye ahagana saa Mbiri za mu gitondo ku isaha yo muri icyo gihugu. Ni ibintu byakomeje kumvikana ku ngoro ya Perezida ari naho Perezida Condé atuye.
Umutwe udasanzwe wahiritse ubutegetsi uyobowe na Lieutenant-Colonel Mamady Doumbouya. Uyu yahoze mu ngabo z’u Bufaransa, akaba yarahamagawe mu 2018 ngo ayobore uyu mutwe w’ingabo mushya wari umaze gushingwa.
Mu mezi ashize, uyu mutwe wagiye usaba guhabwa ubwisanzure no kwigenga ariko Leta irabyanga. Muri Gicurasi kandi hakwirakwije amakuru y’uko Mamady Doumbouya yaba yatawe muri yombi, nubwo nta n’umwe mu bayobozi wabyemeje.
Bamwe mu bayobozi batandukanye hirya no hino ku Isi bamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi ryakorewe Alpha Conde.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yagize ati “Ndi gukurikiranira hafi ibiri kubera muri Guinée. Namaganye nivuye inyuma gufata ubutegetsi kose hakoreshejwe ingufu, nsaba kurekura byihuse Perezida Alpha Conde.”
I am personally following the situation in Guinea very closely. I strongly condemn any takeover of the government by force of the gun and call for the immediate release of President Alpha Conde.
— António Guterres (@antonioguterres) September 5, 2021
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye na we ari mu bamaganye bivuye inyuma ihirikwa ry’ubutegetsu muri Guinée.
Yasabye ko umutekano ugaruka mu gihugu ndetse n’iyubahirizwa ry’amategeko.
Je condamne de la manière la plus ferme le coup d’Etat en République de #Guinée et j’appelle au calme et au retour à l'ordre constitutionnel.
— SE Evariste Ndayishimiye (@GeneralNeva) September 5, 2021
Si ubwa mbere Alpha Condé yari agezwe amajanja n’abashaka kumuhirika ku butegetsi kuko no mu 2011 byarabaye.
Alpha Condé w’imyaka 83 yatorewe manda ya gatatu umwaka ushize, nyuma yo guhindura Itegeko Nshinga mu buryo butavuzweho rumwe.





Ibitekerezo 0