Minisitiri Mutahi Kagwe yatangaje ko aya mabwiriza azubahirizwa ku bagenda muri bisi, taxi, gari ya moshi n’indege z’imbere mu gihugu ndetse no ku basura abarwayi mu bitaro n’izindi nyubako za leta nk’amashuri, iz’abinjira n’abasohoka, iz’imisoro n’ahandi.
Kugeza ubu muri Kenya abikingije bari munsi ya 10%. Inzego z’ubuyobozi zivuga ko muri miliyoni 10,7 z’inkingo yakiriye hakoreshejwe miliyoni 6,4 gusa.
Nubwo bimeze bityo ariko imibare y’abandura Covid-19 iri hasi aho impuzandengo ya buri munsi igaragaza ko handura abagera kuri 59.
Itangazo rya Minisitiri w’Ubuzima ryagaragaye nk’uburyo bwo gushaka uko umubare w’abikingiza wakwiyongera mbere y’iminsi mikuru aho abantu bakorera ingendo hirya no hino bakanahurira mu busabane bishobora gutuma imibare y’abandura yiyongera.
Kenya yiyemeje kuzaba imaze gukingira abagera kuri miliyoni 10 kugeza mu mpera za Ukuboza.
Kagwe yavuze ko izi ngamba zitazakazwa cyane mu ishyirwa mu bikorwa ryazo. Ati “Abanya-Kenya twabahaye igihe cyo kuba bikingije kugeza ku wa 21 Ukuboza ubwo tuzaba dushyira mu bikorwa izi ngamba.”
Kuva kuri uyu wa Kabiri, abaturage barengeje imyaka 15 bazatangira guhabwa urukingo rwa Pfizer nk’uko BBC yabitangaje.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!