Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 21 Werurwe 2021, abaturage ba Congo-Brazzaville baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ahatanyemo abarimo Perezida Denis Sassou Ngwesu uri gushaka manda ya kane.
Aljazeera yatangaje ko ibiro by’amatora byafunguye saa kumi n’ebyiri z’igitondo bikaba biteganyijwe ko biza gufunga sa kumi n’imwe z’umugoroba. Abasaga Miliyoni 2.5 nibo biyandikishije ku rupapuro rw’itora.
Ni amatora arimo abakandida barindwi barimo na Brice Parfait Kolelsas w’Ishyaka Union des Démocrates Humanistes-YUKI.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatanu, yerekana Kolelas aryamye ku buriri yambaye ku munwa igikoresho kimwongerera umwuka ndetse ku kuboko yambaye ikindi kigabanya umuvuduko w’amaraso .
Muri ayo mashusho Kolelsas avuga ko ari mu bibazo bikomeye kuko ubuzima bwe buri mu kaga.
Umukandida avuga mu ijwi ryuje intege nke nyuma yo gukuramo icyo gikoresho kimwongerera umwuka (mask) .
Yagize ati “Icyakora ndabasaba guhaguruka mugatora impinduka. Ntabwo ndi kurwanira ubusa”.
Umuvugizi we ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza yemeje ko amashusho yakwirakwiye ku mbuga ari ukuri ndetse ko Kolelas ari kwitabwaho n’abaganga.
Perezida Denis Sassou Nguessso w’imyaka 77 uhabwa amahirwe mu matora amaze ku butegetsi imyaka 36 aho mu matora aheruka mu mwaka 2016 yatsinze ku majwi 60% .
Kuwa Gatanu tariki ya 19 Werurwe , Kolelas ntiyitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza. Uyu musaza w’imyaka 61 yari asanzwe afite ibindi bibazo by’uburwayi bwa diyabete .
Kolelas yabaye uwa Kabiri kuri Sassou Nguesso mu matora y’Umukuru w’igihugu yo mu 2016 n’amajwi agera kuri 15%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!