00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cristina Duarte wari mu ntiti zafashije Perezida Kagame mu mavugurura ya AU, yahawe umwanya ukomeye muri Loni

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 3 Nyakanga 2020 saa 05:15
Yasuwe :
0 0

Cristina Duarte umwe mu ntiti icyenda zafashije Perezida Paul Kagame mu mavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yagizwe umujyanama wihariye w’umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye ku bijyanye na Afurika.

Mu itangazo Umuryango w’Abibumbye washyize hanze uvuga kuri izi nshingano nshya za Cristina, wagize uti “Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye António Guterress, uyu munsi yatangaje ko Cristina Duarte wo muri Cap Vert yagizwe umujyanama we wihariye ku bijyanye na Afurika”

Uyu mugore ukomoka muri Cap Vert yinjiye muri uyu mwanya asimbuye Bience Gawanas wo muri Namibia wari uwumazemo imyaka ibiri.

Bamwe mu bamwifurije amahirwe masa muri izi nshingano ze nshya harimo Dr.Carlos Lopes nawe wari muri izi ntiti icyenda, aho abinyujije kuri twitter yagize ati “Inshuti yanjye Cristina Duarte yagizwe umujyanama wihariye w’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye ku bijyanye na Afurika. Mu myaka mike ishize twakoranye mu ikipe yari iyobowe na Perezida Paul Kagame yakoze ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Wakoze neza Cristina!”

Mbere yo kugera muri uyu mwanya Cristina Duarte yakoze izindi nshingano nyinshi zirimo kuba Minisitiri ushinzwe Imari n’Igenamigambi mu gihugu cye cya Cap Vert, yabaye kandi n’umwe mu bagize inama ya ba Guverineri ba Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ndetse n’iy’Ikigega Mpuzamahanga cy’Isi.

Cristina Duarte, yagizwe umujyanama w'umunyamabanga mukuru wa Loni ku bijyanye na Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .