00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Croix-Rouge iratabariza Abanyakenya miliyoni eshatu bugarijwe n’inzara

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 March 2017 saa 07:20
Yasuwe :

Umuryango utabara imbabare "Croix Rouge" muri Kenya watangaje, kuwa 28 Werurwe 2017, ko umubare w’Abanyakenya bakeneye imfashanyo y’ibiribwa wikubye gatatu mu mezi atatu ashize, bagera kuri miliyoni eshatu.

Croix Rouge ihangayikishijwe n’ingaruka zikomeye z’amapfa yibasiye ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba. Muri Kenya, ibura ry’imvura ryatumye umusaruro ugabanuka, ibiribwa ku isoko birahenda. Ibiciro ku isoko byazamutse ku kigero cya 9 %, ikigero kiri hejuru mu myaka itanu ishize nk’uko tubikesha Jeunne Afrique.

Umunyamabanga mukuru wa Croix Rouge muri Kenya, Abbas Gullet, yavuze ko ikibazo kigenda gikomera umunsi k’uwundi. Umubare w’abana bagaragarwaho imirire mibi ukomeje kuzamuka, bakarwara, kandi amikoro y’imiryango yaragabanutse kubera amatungo yabo menshi yishwe n’amapfa.

Aya mapfa yanatumye habaho kurwanira amazi hagati y’abahinzi n’aborozi, hagwamo ababarirwa muri 30.

Croix Rouge itangaza ko Abanyakenya bashonje bashobora kugera no kuri miliyoni enye mu minisi mike. Kugeza ubu harabarurwa abana 340,000 bari munsi y’imyaka itanu bazahajwe n’imirire mibi.

Uretse muri Kenya, amapfa yagaragaye mu bihugu birimo Somalia na Sudani y’Epfo.

Amapfa yashyize mu kaga ubuzima bw'abana babarirwa mu bihumbi 340 muri Kenya (Ifoto: © Matthieu Alexandre/AP/SIPA)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages