Nubwo ishyaka rye ANC ritabonye ubwiganze busesuye mu matora aherutse y’abadepite, Ramaphosa ashobora gutorwa kuko hashize iminsi ANC iri mu biganiro n’andi mashyaka bashobora gufatanya bagashyiraho Guverinoma ihuriweho.
Kuri uyu wa Kane Umunyamabanga Mukuru wa ANC, Fikile Mbalula yavuze ko bari mu biganiro n’ishyaka DA ryaje ku mwanya wa kabiri mu matora ndetse n’andi mashyaka matomato.
Ramaphosa usanzwe ari Perezida ni we uhabwa amahirwe yo gutorwa kuko nta rindi shyaka riragaragaza ko ritanga umukandida.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!