Mu muhango wanyuze kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa Gatatu, Damiba yarahiriye imbere y’urwego rushinzwe kurengera itegeko nshinga.
Nta munyamahanga n’umwe witabiriye uyu muhango wabereye mu Murwa Mukuru Ouagadougou.
Kaboré wahiritswe ku butegetsi yatowe mu 2015 nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage yakuyeho Blaise Compaoré wari utegetse iki gihugu igihe kirekire.
Ku wa 24 Mutarama nibwo Damiba w’imyaka 41 yayoboye itsinda ry’abasirikare bakuye ku butegetsi Kaboré nyuma y’uburakari bw’abaturage bamushinjaga intege nke mu gukemura ibibazo by’umutekano byarushagaho guhindura isura.
Mu cyumweru gishize urwego rushinzwe itegeko nshinga rwemeje Damiba nka Perezida, Umukuru w’Igihugu n’umugaba w’ikirenga w’ingabo zacyo ugomba kuba yunganiwe na ba visi perezida babiri.





Ibitekerezo 0