Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2026, ku Cyambu cya Lamu. Wanitabiriwe na Perezida wa Togo, Jean-Lucien Savi de Tové.
Uruganda ruteganyijwe kuzura mu 2030, rukazaba rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru ibihumbi 700 twa peteroli ku munsi. Umushinga ugamije kugabanya ikiguzi cy’ibikomoka kuri peteroli muri Afurika y’Iburasirazuba no kugabanya amadovize akoreshwa mu kubitumiza hanze.
Dangote, ufatwa nk’umuntu ukize kurusha abandi muri Afurika, ashaka kubaka muri Kenya uruganda rufite ubushobozi bungana n’urwo itsinda rye ryubatse muri Nigeria. Ni mu gihe ibihugu birimo Kenya na Uganda biteganya gutangira kubyaza umusaruro peteroli bibitse mu butaka.
Yahaye Guverinoma zo mu karere amahirwe yo kugira imigabane yose hamwe ingana na 30% muri uru ruganda. Ikigo Engineers India Limited cyahawe amasezerano ya miliyoni 450 z’amadolari yo gukora imirimo y’ubwubatsi ijyanye n’umushinga.
Dangote yabwiye abanyamakuru i Nairobi ko uyu mushinga ugamije gufasha akarere kwihaza mu bikomoka kuri peteroli.
Ati “Iyo urebye Afurika y’Iburasirazuba, ndetse atari yo gusa, ibihugu byinshi muri 54 bigize Afurika bitumiza ibikomoka kuri peteroli hanze.”
Abayobozi batangaje ko uruganda rwitezweho guhanga imirimo irenga ibihumbi 50. Ruzanafasha guteza imbere inganda zikora ibindi bicuruzwa bishingiye kuri peteroli, birimo godoro ikoreshwa mu kubaka imihanda.
Umujyanama mukuru wa Perezida Ruto mu by’ubukungu, David Ndii, yavuze ko Afurika y’Iburasirazuba ikenera toni miliyoni 20 kugeza kuri miliyoni 30 z’ibikomoka kuri peteroli buri mwaka.
Umwe mu bashoramari mu nganda zitunganya peteroli muri Afurika yavuze ko guhaza iryo soko bisaba ubushobozi bwo gutunganya utugunguru turenga miliyoni imwe ku munsi.
Uyu mushinga utangijwe mu gihe akarere kazahajwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ryatewe n’intambara yo muri Iran. Muri Kenya, izamuka ry’ibiciro bya lisansi na mazutu ryateje imyigaragambyo yaguyemo abantu.
Abasesengura urwego rwa peteroli bavuga ko bitaremezwa ko uruganda rwo muri Kenya ruzagera ku musaruro nk’uw’uruganda rwa Dangote muri Nigeria.
Urwo muri Nigeria rwafashije icyo gihugu kuva ku rwego rwo gutumiza hanze ibikomoka kuri peteroli byinshi, gitangira kongera ibyo cyohereza mu mahanga.
Icyakora, ku mushinga wo muri Kenya, haracyari impungenge ku ngano ya peteroli idatunganyije izaboneka mu karere no ku bushobozi bw’ibikorwaremezo by’ingufu bizakenerwa.
Umushinga unamaganwa n’abaharanira kurengera ibidukikije, bafite impungenge ko ushobora kugira ingaruka ku Mujyi wa Kera wa Lamu, uri ku rutonde rw’umurage w’Isi, no ku binyabuzima byo mu nyanja byo muri ako gace.
Urukiko Rukuru rwa Kenya rwategetse ko ibice bimwe by’ahateganyijwe kubakwa uruganda birindwa ibikorwa bishobora kubihindura, mu gihe hagitegerejwe iburanisha ry’ikirego cyatanzwe n’abaturage.
Dangote we yavuze ko abamagana umushinga barimo abacuruzi n’ibigo bibona inyungu zishobora kubangamirwa n’ikorwa ry’uru ruganda.






Ibitekerezo 0